Ezekiel 45:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Azatange ituro ry'ibiro icumi by'ifu kuri buri kimasa, n'ibindi icumi kuri buri mpfizi y'intama, azatange kandi litiro eshatu z'amavuta ku biro icumi by'ifu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho ku yandi maturo: azatura akebo kamwe k’ifu kuri buri kimasa, n’akandi kebo kamwe kuri buri mpfizi y’intama, yongereho n’urweso rw’amavuta kuri buri kebo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi azature n'ituro ry'ifu, ku kimasa cyose efa imwe y'ifu, no ku isekurume y'intama efa imwe, na hini y'amavuta ya elayo kuri efa yose y'ifu.