Ezekiel 45:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri uwo mugabane wanyeguriwe, hazabemo ikibanza gifite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure n'ibirometero bitanu by'ubugari. Aho ni ho hazubakwa Ingoro, ari yo Cyumba kizira inenge cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri uwo mugabane kandi uzapime ahantu hafite imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure, ku mikono ibihumbi cumi by’ubugari, abe ari aho hazubakwa Ingoro irimo icyumba gitagatifu rwose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero muri uwo mugabane uzagere uburebure bw'imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugari ibihumbi cumi, muri wo hazaba ubuturo bwera n'ahera cyane.