Ezekiel 45:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Umwami na we azagenerwe umugabane uhana imbibi n'ahanyeguriwe, n'ahagenewe guturwa n'Abisiraheli. Uwo mugabane uzahere ku ruhande rw'iburengerazuba bw'ahanyeguriwe, ugere ku Nyanja ya Mediterane iburengerazuba. Naho mu ruhande rw'iburasirazuba uzagere ku mupaka w'igihugu cya Isiraheli. Uburebure bw'uwo mugabane w'umwami buzareshye n'ubw'indi migabane yahawe imiryango y'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami azahabwa umunani ku mpande ebyiri z’umugabane weguriwe Uhoraho n’ahagenewe Umugi. Uwo munani w’umwami uzahera ku mugabane w’Uhoraho n’ahagenewe Umugi, maze ugende ugere ku nyanja iri mu burengerazuba, naho mu burasirazuba ugere aho igihugu kigarukira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Kandi muzatoranirize umwami umugabane mu mpande zombi z'umugabane wera n'ah'umudugudu, imbere y'umugabane wera n'imbere y'ah'umudugudu, mu ruhande rw'iburengerazuba rwerekeye iburengerazuba, no mu ruhande rw'iburasirazuba rwerekeye iburasirazuba, uburebure bwacyo bureshye n'uburebure bw'umugabane umwe, uhereye mu ruhande rw'iburengerazuba ukageza mu ruhande rw'iburasirazuba.