Ezekiel 45:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mwa bami ba Isiraheli mwe, mwaracumuye bikabije. Nimureke urugomo no gukandamiza abandi, muharanire ubutabera n'ubutungane. Nimurekere aho kwaka abantu banjye ibirenze urugero. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho ntegetse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo rwose birahagije, bami ba Israheli! Nimusigeho urwo rugomo rwanyu n’ubujura bwanyu; nimukurikize ubutabera n’ubutungane — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — murekere aho gutera hejuru umuryango wanjye, muwaka ibirenze urugero.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa bami ba Isirayeli mwe. Nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka, mukize ubwoko bwanjye amakoro arenze urugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.