Ezekiel 46:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Irembo ry'urugo rw'imbere ryerekeye iburasirazuba rijye rikingwa mu minsi itandatu y'imirimo. Nyamara rijye rikingurwa ku isabato no ku mboneko z'ukwezi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Irembo ry’igikari cy’imbere ryerekera mu burasirazuba, rizahora rifunze mu minsi itandatu y’akazi, ariko ku isabato kimwe no ku minsi y’imboneko y’ukwezi rifungurwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Irembo ry'urugo ry'imbere ryerekeye iburasirazuba rijye ryugarirwa mu minsi itandatu y'umurimo, ariko ku munsi w'isabato ryugururwe, kandi ryugururwe no ku munsi wa mbere ukwezi kwabonetseho.