Ezekiel 46:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku minsi mikuru no ku yindi minsi yategetswe, bajye batanga ibiro mirongo itatu by'ituro ry'ibinyampeke hamwe n'ikimasa, n'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke hamwe n'impfizi y'intama, naho ku bana b'intama atange akurikije ubushake bwe. Ku biro mirongo itatu by'ifu azongereho litiro eshatu z'amavuta.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku minsi y’ibirori n’amakoraniro, ituro rizaba akebo kamwe k’ifu ku kimasa n’akandi kamwe ku mpfizi y’intama, naho ku bana b’intama azature uko ashaka; ature n’urweso rumwe rw’amavuta kuri buri ntango.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu minsi y'ibirori no mu minsi mikuru, ituro ry'ifu rijye riba efa imwe ku bw'ikimasa, na efa imwe ku bw'isekurume y'intama, no ku bw'abana b'intama nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.