Ezekiel 46:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami nashaka gutura Uhoraho ituro ry'ubushake, ryaba igitambo gikongorwa n'umuriro cyangwa ibitambo by'umusangiro, bazamukingurire irembo ryerekeye iburasirazuba. Azatambe igitambo cye gikongorwa n'umuriro, cyangwa ibitambo by'umusangiro nk'uko asanzwe abigenza ku munsi w'isabato. Ubwo azasohoke hanyuma bakinge irembo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe umwami azaba yishakiye gutura Uhoraho igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro, bazamukingurire irembo ryerekera mu burasirazuba, maze ature ibitambo bye nk’uko asanzwe abigenza ku isabato, narangiza asohoke bahite bakinga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Kandi igihe umwami azaturira Uwiteka igitambo abyishakiye, ari igitambo cyoswa cyangwa igitambo cy'uko ari amahoro, azugururirwe irembo ryerekeye iburasirazuba, atambe igitambo cye cyoswa n'ibitambo bye by'uko ari amahoro, nk'uko ajya agenza ku munsi w'isabato maze asohoke, namara guhita irembo ryugarirwe.