Ezekiel 46:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Buri munsi ujye utamba umwana w'intama umaze umwaka kandi udafite inenge. Ujye uwutambira Uhoraho ho igitambo gikongorwa n'umuriro buri gitondo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Buri munsi azatura Uhoraho intama y’umwaka umwe kandi itagira inenge, ayitureho igitambo gitwikwa; azajya agitura buri gitondo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Kandi nawe ujye utambirira Uwiteka umwana w'intama, umaze umwaka umwe kandi udafite inenge ho igitambo cyoswa iminsi yose, ujye uwutamba uko bukeye.