Ezekiel 46:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko umwami aramutse ahaye umunani umwe mu bagaragu be, uzabe uw'uwo mugaragu kugeza ku mwaka wa Yubile. Hanyuma uwo munani uzasubizwe umwami, ube uwe n'uw'abana be.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara niba ubwo buntu abugiriye umwe mu bagaragu be akamuha ku mugabane we, icyo ahawe kizakomeza kuba icye kugeza mu mwaka ababariwemo, hanyuma gisubizwe umwami. Abahungu b’umwami bonyine ni bo bazagumana icyo bahawe ho umurage.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nagira icyo aha umwe mu bagaragu be agikuye muri gakondo ye, kizaba ari icye kugeza mu mwaka wo gukomorerwa, maze gisubizwe umwami, ariko gakondo ye izaba iy'abahungu be.