Ezekiel 46:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara kandi umwami ntakambure rubanda abanyaga iminani yabo. Ajye aha abana be iminani yo mu mugabane we, kugira ngo adakandamiza abantu banjye abambura amasambu yabo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami ntazagire ikintu na kimwe afata ku mugabane wa rubanda, ngo abambure ibiri ibyabo; ibyo atunze ni byo azahaho umurage abahungu be, kugira ngo hatazagira n’umwe mu muryango wanjye uva aho anyagwa ibye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi umwami ntagatware gakondo ya rubanda ku rugomo ngo abavane muri gakondo yabo, ahubwo ajye aha abahungu be ibyo akuye muri gakondo ye bwite, kugira ngo ubwoko bwanjye budatatana, umuntu wese akava muri gakondo ye.’ ”