Ezekiel 46:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
arambwira ati: “Aha ni ho abatambyi bazajya batekera inyama z'ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibyo kwiyunga n'Imana. Ni na ho bazajya batekera amaturo y'ibinyampeke ngo hatagira ikintu cyeguriwe Imana bajyana inyuma y'urugo, kugira ngo abantu badakora ku bintu byayeguriwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arambwira ati «Hariya, abaherezabitambo ni ho bazajya batekera ibitambo bihongerera ibyaha, ibitambo bindi n’amaturo, kugira ngo batabijyana mu gikari cyo hanze, imbaga ikava aho ikora kuri ayo maturo matagatifu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arambwira ati “Hariya hantu ni ho abatambyi bazajya bateka igitambo gikuraho urubanza n'ikindi gitambo gitambirirwa ibyaha, kandi ni ho bazajya botsa ituro ry'ifu, kugira ngo batabijyana hanze mu rugo rw'inyuma babyejesha rubanda.”