Ezekiel 46:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuri iyo mpfizi y'intama ajye atanga ituro ry'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke, naho ku bana b'intama atange ituro ry'ibinyampeke akurikije ubushake bwe. Kuri ibyo biro mirongo itatu by'ibinyampeke azongereho litiro eshatu z'amavuta.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
agerekeho n’akebo kamwe k’ifu kuri iyo mpfizi y’intama, naho ku bana b’intama ature uko ashaka; azature n’urweso rumwe rw’amavuta kuri buri ntango.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi ituro ry'ifu ku bw'isekurume y'intama ribe efa imwe, n'ituro ry'ifu ku bw'abana b'intama ribe nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.