Ezekiel 46:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuri icyo kimasa ajye atanga ituro ry'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke, n'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke kuri iyo mpfizi y'intama, naho ku bana b'intama atange ituro ry'ibinyampeke akurikije ubushake bwe. Kuri ibyo biro mirongo itatu by'ibinyampeke azongereho litiro eshatu z'amavuta.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Na none kuri uwo munsi, umwami azatura akebo kamwe k’ifu ku kimasa n’akandi kebo ku mpfizi y’intama, naho ku bana b’intama ature uko ashaka; ature n’akabindi kamwe k’amavuta kuri buri ntango.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi atange n'ituro ry'ifu, ku bw'ikimasa efa imwe, na efa imwe ku bw'isekurume y'intama, no ku bw'abana b'intama nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.