Ezekiel 46:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Abantu nibaza gusenga Uhoraho ku munsi mukuru, abazaba binjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru bazasohokere mu ryo mu majyepfo. Naho abazaba binjiriye mu irembo ryo mu majyepfo, basohokere mu ryo mu majyaruguru. Ntawe ushobora gusohokera aho yinjiriye, ahubwo bajye basohokera mu irembo riteganye n'iryo binjiriyemo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe abatuye igihugu bazaba baje mu makoraniro imbere y’Uhoraho, abinjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru baje gusenga, bazasohokera mu ryo mu majyepfo; naho abinjiriye mu irembo ryo mu majyepfo basohokere mu ryo mu majyaruguru. Ntihazagire usubiza mu irembo yinjiriyemo; ahubwo ajye akomeza imbere ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Ariko rubanda rwo mu gihugu niruza imbere y'Uwiteka mu minsi y'ibirori byabo byera, uzinjira anyuze mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi aje gusenga, azatunguke mu nzira yo ku irembo ryerekeye ikusi, kandi uzinjira anyuze mu nzira y'irembo ryerekeye ikusi, azatunguke mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi, ntazatunguke mu nzira y'irembo yinjiriyemo, ahubwo azaromboreze imbere ye.