Ezekiel 47:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abarobyi bazaba benshi uhereye ku mugezi wa Enegidi ukagera ku wa Enegilayimu, bazajya bahanika inshundura zabo. Uwo mugezi uzabamo amafi menshi nk'ayo mu Nyanja ya Mediterane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abarobyi bazakikiza inkombe zawo, kuva i Enigadi kugera i Enigalayimu bateze inshundura zabo, kuko hazabamo amafi menshi cyane, mbese nk’ayo mu nyanja Nini.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abarobyi bazahagarara ku nkombe zawo, uhereye muri Enigedi ukageza muri Enegulayimu hazaba aho kwanika inshundura. Uzabamo amafi y'amoko atari amwe nk'amafi yo mu nyanja, kandi azaba ari menshi cyane.