Ezekiel 47:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzakigabane mukoresheje ubufindo, mutibagiwe n'abanyamahanga bari muri mwe, ndetse n'abana babo bavukiye muri iki gihugu. Abo bose bazafatwe nk'Abisiraheli kandi bazahabwe gakondo yabo mu miryango ya Isiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzakigabanya ubwanyu, kimwe n’abanyamahanga batuye muri mwe bakabyarira abana iwanyu, kuko mugomba kubafata nk’aho ari Abayisraheli. Na bo bazakora ubufindo hamwe namwe, kugira ngo bagire umugabane mu miryango ya Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze muzakigabanishe ubufindo kibe gakondo yanyu, mwe n'abanyamahanga babarimo bakabyarira abana muri mwe, bazabamerera nk'ababyawe n'Abisirayeli. Bazaherwa gakondo hamwe namwe mu miryango ya Isirayeli.