Ezekiel 47:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Apima izindi metero magana atanu, noneho ya mazi aba abaye menshi ntagishoboye kwambuka. Amazi yari yabaye menshi cyane ashobora kwambukwa gusa n'umuntu uzi koga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma apima indi mikono igihumbi, noneho ya mazi aba abaye umugezi ntagishoboye kwambuka, kuko amazi yari yiyongereye aba maremare, aba mbese uruzi rutavogerwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arongera agera indi mikono igihumbi, aba abaye umugezi ntabasha kwambuka, kuko yari abaye amazi menshi yakwambukwa n'uzi koga, ari umugezi utambukishwa amaguru.