Ezekiel 47:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibifite ubuzima byose by'aho uwo mugezi utembera bizabaho, hazabamo amafi menshi kuko uwo mugezi uhatemba ugatuma ayo mazi yarimo umunyu aba meza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikinyabuzima cyose kizaba kiri aho uwo mugezi unyura kizabaho; amafi azaba menshi cyane kuko aho ayo mazi yinjiye ayo ahasanze aba meza, n’ubuzima buzasagambe aho uwo mugezi uzanyura hose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ikizima cyose kiri mu mazi, ayo uwo mugezi utemberamo yose kizabaho. Hazabamo n'amafi menshi cyane, kuko amazi y'aho ya mazi azagera azaba meza, ikizima cyose kiri aho uwo mugezi ugeze kikabaho.