Ezekiel 48:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahantu hazasigara bamaze kubaka umurwa mu majyepfo y'aheguriwe Uhoraho, hazabe hafite ibirometero bitanu by'uburebure mu ruhande rw'iburasirazuba, n'ibirometero bitanu mu ruhande rw'iburengerazuba. Aho ni ho hazajya hahingwa ibyo gutunga abatuye umurwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku mukika w’umugabane weguriwe Imana, hazasaguka ahantu h’uburebure bw’imikono ibihumbi cumi ugana mu majyaruguru, ku mikono ibihumbi cumi ugana mu burasirazuba, hakazajya hava ibitunga abakozi b’umugi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahasigaye hateganye n'uburebure bw'umugabane wera, uruhande rwaho rw'aherekeye iburasirazuba ruzabe ibihumbi cumi, n'urw'aherekeye iburengerazuba ibihumbi cumi. Hazabe hateganye n'umugabane w'ubuturo bwera, kandi umwero waho ujye uba ibyokurya by'abakora mu murwa.