Ezekiel 5:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kimwe cya gatatu muri mwe kizazira icyorezo cyangwa inzara mu mujyi rwagati, ikindi kimwe cya gatatu inkota izagitsembera mu mpande zawo, kimwe cya gatatu gisigaye nzagitatanyiriza mu mpande zose z'isi, maze ngikurikirane n'inkota.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icya gatatu cy’abaturage bawe kizicwa n’ibyorezo maze barimburwe n’inzara ku mugaragaro mu maso yawe, ikindi gice cya gatatu gitsemberwe n’inkota iruhande rwawe, hanyuma icya gatatu gisigaye ngitatanyirize imihanda yose ngikurikiranye n’inkota.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kimwe cya gatatu cyawe kizicwa n'icyorezo, kandi inzara izabagutsemberamo. Kimwe cya gatatu kizicishirizwa inkota ahagukikije hose, na kimwe cya gatatu nzagitataniriza mu birere byose, mbakurikize inkota.