Ezekiel 5:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzabarakarira byimazeyo, mbature umujinya wanjye wose bityo mbe nihōreye. Hanyuma bazamenya ko ari jye Uhoraho wabivuze mbitewe no kubafuhira, kugeza ubwo mbatuye umujinya wanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzimara ntyo uburakari, n’umujinya wanjye nywubarangirizeho maze nihorere; bityo bazamenya ko ndi Uhoraho, kandi ko mu burakari bwanjye navuze, kugeza ubwo mbarangirijeho umujinya wanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uko ni ko umujinya wanjye uzasohozwa, kandi nzabamariraho uburakari bwanjye bukaze, mbone gushyitsa umutima mu nda. Bazamenya yuko jyewe Uwiteka navuganye ishyaka ryanjye, ubwo nzaba maze kubasohozaho uburakari bwanjye.