Ezekiel 5:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe iminsi y'igotwa ry'umujyi izaba irangiye, uzafate kimwe cya gatatu cy'iyo misatsi n'ubwanwa, ugitwikire mu mujyi rwagati. Hanyuma uzafate ikindi kimwe cya gatatu cyabyo ugicagaguze inkota ku mpande z'umujyi, kimwe cya gatatu gisigaye ugitumurire mu muyaga, nanjye nzagikurikirana n'inkota.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe iminsi y’ifatwa ry’umugi izaba irangiye, uzafate umugabane uhwanye na kimwe cya gatatu uwutwikire mu mugi rwagati. Ikindi cya gatatu uzagende ugicagagura n’inkota ari na ko uzenguruka umugi; igice gisigaye uzakinyanyagize mu muyaga, ni bwo nanjye nzakura inkota yanjye mbakurikirane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kimwe cya gatatu cyawo uzagitwikire mu murwa hagati igihe iminsi yo kugota izaba irangiye, kandi uzende kimwe cya gatatu cyawo ugicagaguze inkota mu mpande zawo, na kimwe cya gatatu cyawo uzakinyanyagize mu muyaga, nanjye nzabikurikiza inkota.