Ezekiel 5:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero baturage ba Yeruzalemu, nimuntege amatwi. Mwaransuzuguye kurusha amahanga abakikije, ntimwakurikije amateka natanze, ntimwitaye no ku byemezo nafashe, ahubwo mwakurikije imigenzereze y'ayo mahanga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati «Kubera ko agasuzuguro kanyu gatambukije ububi ak’amahanga abakikije, ntimunakurikize amategeko yanjye ngo mwubahirize n’amabwiriza yanjye, ahubwo mugakurikiza imico y’amahanga abakikije,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko muri inkubaganyi kurusha abanyamahanga babakikije, kandi mukaba mutagendeye mu mateka yanjye, ntimukomeze n'amategeko yanjye cyangwa ngo mukurikize amategeko y'abanyamahanga babakikije.”