Ezekiel 6:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Intumbi zabo zizaba zirambaraye hagati y'ibigirwamana byabo zikikije intambiro zabo, zinyanyagiye ku dusozi no mu mpinga z'imisozi, zirambaraye munsi y'ibiti binini n'ibitoshye n'ahantu hose boserezaga imibavu ibigirwamana byabo. Ni bwo abasigaye bazamenya ko ndi Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzamenyeraho ko ndi Uhoraho, igihe abazaba bashegeshwe bazaba barambaraye mu bigirwamana byabo n’iruhande rw’intambiro zabo, ku tununga duhanitse no mu mpinga z’imisozi yose, mu nsi ya buri giti gitoshye no mu nsi ya buri mushishi ubyibushye, n’aho baturiraga imibavu yo kurura ibigirwamana byabo byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muzamenya yuko ari jye Uwiteka, ubwo abishwe babo bazaba barambaraye hagati y'ibigirwamana byabo iruhande rw'ibicaniro byabo, ku gasozi kose, no mu mpinga zose z'imisozi, no munsi y'igiti cy'umwera gitoshye cyose no munsi y'igiti kiyumbije cyose, aho bosererezaga ibigirwamana byabo byose ibihumura neza.