Ezekiel 7:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umucuruzi nubwo yaba akiriho ntazasubirana ibicuruzwa bye. Koko rero ibonekerwa ryerekeye kurimbuka kw'abantu bose rizasohozwa. Nta muntu n'umwe uzarokoka bitewe n'ibyaha byabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umucuruzi ntakigarutse ku cyo yagurishije, kabone n’aho yaba akiriho, kuko ibyavuzwe bigomba kugwirira ubukungu bw’igihugu bizaba, maze ntihazagire urokoka bazira icyaha cyabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko ugurwaho atazasubira ku byaguzwe naho byaba bikiri aho, kuko iyerekwa ryerekeye ku nteko zaho zose, ritazahinduka ukundi, kandi nta wuzikomeza ari mu bibi, kandi akiriho.