Ezekiel 7:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazajugunya ifeza yabo mu mayira, izahabu yabo izaba nk'umwanda. Ifeza n'izahabu byabo ntibizabarokora ku munsi w'uburakari bw'Uhoraho. Ntibazabona ibibahaza cyangwa ibibanezeza, koko ifeza n'izahabu byabo ni byo byabateye gucumura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Feza yabo bazayinyanyagiza mu mihanda na zahabu yabo ihindane; ari zahabu cyangwa feza yabo, nta kizashobora kubakiza umunsi w’uburakari bw’Uhoraho. Ntibazongera guhaga cyangwa kurengwa ukundi, kuko ari byo byari imvano y’ugucumura kwabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n'izahabu yabo izababera nk'ikintu cyanduye. Ifeza yabo n'izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka, ntabwo bizahaza ubugingo bwabo habe n'amara yabo, kuko byababereye igisitaza cyo kubagusha mu byaha.