Ezekiel 7:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami azajya mu cyunamo, ibyegera na byo bizacika intege, rubanda ruzashya ubwoba. Nzabahana nkurikije imigenzereze yabo, nzabacira urubakwiriye, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami azajya mu cyunamo, igikomangoma kizikame mu bwihebe, n’ibiganza by’abatuye igihugu bihinde umushyitsi. Nzabahana nkurikije imyifatire yabo, mbacire urubanza nkurikije uko na bo baca izabo, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami azaboroga n'igikomangoma kizuzurwamo n'amaganya, kandi amaboko y'abantu bo mu gihugu azadagadwa. Nzabagenza nk'uko imigenzereze yabo imeze mbacire urubanza rubakwiriye. Bazamenya yuko ari jye Uwiteka.”