Ezekiel 8:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku itariki ya gatanu y'ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa gatandatu tujyanywe ho iminyago, nari nicaye iwanjye mu nzu nkikijwe n'abakuru b'imiryango y'Abayuda. Ako kanya ububasha bwa Nyagasani Uhoraho bunsesekaraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu mwaka wa gatandatu, ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa gatandatu, nari nicaye iwanjye n’abakuru b’umuryango bicaye imbere yanjye; nuko ububasha bwa Nyagasani Uhoraho bunsesekaraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku munsi wa gatanu w'uko kwezi, nari nicaye mu nzu yanjye n'abakuru b'i Buyuda na bo bicaye imbere yanjye, maze ukuboko k'Umwami Uwiteka kungwiraho aho nari ndi.