Ezekiel 8:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Anjyana mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho, ku muryango wayo hagati y'ibaraza n'urutambiro, hari abantu makumyabiri na batanu. Abo bantu bari bateye umugongo Ingoro y'Uhoraho bareba iburasirazuba, baramya izuba rirashe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma anjyana imbere y’igikari cy’Ingoro y’Uhoraho. Nuko mbona abantu bagera kuri makumyabiri na batanu bari mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, hagati y’urwinjiriro n’urutambiro. Bari bateye umugongo Ingoro y’Uhoraho birebera mu burasirazuba, ari na ko bunamira izuba bareba aho rirasira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko aranjyana angeza mu rugo rw'imbere rw'inzu y'Uwiteka, maze ndebye mbona ku irembo ry'urusengero rw'Uwiteka hagati y'umuryango n'igicaniro, abantu bagera nko kuri makumyabiri na batanu bateye imigongo ku rusengero rw'Uwiteka bareba iburasirazuba, kandi basengaga izuba berekeye aho rirasira.