Ezekiel 8:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ese warebye? Nyamara ibizira aba Bayuda bakorera aha hantu babona ko bidahagije, bityo bakongeraho no gukwiza urugomo mu gihugu kugira ngo bandakaze. Irebere nawe uburyo bakabije kunsuzugura!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arambwira ati «Wabibonye se, mwana w’umuntu? Ayo mahano ab’inzu ya Yuda bakorera aha ngaha se ntiyaba ahagije? Dore igihugu bacyujujemo urugomo, bariho barasembura uburakari bwanjye; irebere nawe ngo baregereza ishami ku zuru ryabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze arambaza ati “Mbese ibyo urabibonye wa mwana w'umuntu we, ibyo bizira ab'inzu ya Yuda bakorera aha biraboroheye? Kuko igihugu bacyujujemo urugomo kandi bakongera kundakaza, ndetse bakaneguriza izuru.