Ezekiel 8:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imana yungamo iti: “Yewe muntu, urareba ibyo bakora? Urabona ibizira biteye ishozi Abisiraheli bakora kugira ngo nzinukwe Ingoro yanjye? Ba uretse urabona n'ibindi bizira birushijeho gutera ishozi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arambwira ati «Mwana w’umuntu, urareba se ibyo bakora? Urareba ayo mahano yose akabije umuryango wa Israheli ukora, kugira ngo banyimure mu Ngoro yanjye? Ba woroheje, uzabona n’andi mahano akabije bakora.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbese uruzi icyo bakora n'ibibi bikomeye ab'inzu ya Isirayeli bahakorera, bintera kujya kwigira kure y'ubuturo bwanjye bwera? Ariko uzongera kubona ibindi bizira bikomeye.”