Ezra 1:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bose batuye ahantu hose hari Abayahudi bacitse ku icumu, nibabahe imfashanyo y'ifeza n'izahabu n'ubundi butunzi n'amatungo, ndetse n'amaturo y'ubushake yo kubakira Imana Ingoro i Yeruzalemu.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abakiriho bo muri uwo muryango, aho bari hose, abantu baho nibabafashishe feza, zahabu, ibintu n’amatungo, kandi batange n’amaturo agenewe Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu, babigize ku buntu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi umusuhuke wese usigara aho yasuhukiye, abantu baho nibamufashishe ifeza n'izahabu n'ibintu n'amatungo, ukuyemo amaturo baturira inzu y'Imana y'i Yerusalemu babikunze.’ ”