Ezra 10:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Ezira akiri imbere y'Ingoro y'Imana apfukamye asenga, avuga ibyaha bakoze kandi arira, imbaga nyamwinshi y'Abisiraheli, abagabo n'abagore n'abana, bateranira aho yari ari barira cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uko Ezira yasengaga asaba imbabazi, akarira apfukamye imbere y’Ingoro y’Uhoraho, ni ko Abayisraheli benshi, abagabo, abagore n’abana, bakoraniraga iruhande rwe, kandi bose barariraga cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Ezira agisenga yātura, kandi arira n'amarira yikubise hasi imbere y'inzu y'Imana, iteraniro rinini cyane rivuye mu Bisirayeli, abagabo n'abagore n'abana bato bateranira aho yari ari aho ngaho, kandi abantu barariraga cyane.