Ezra 10:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora turi benshi kandi ni igihe cy'imvura, ntibishoboka ko tuguma hanze. Byongeye kandi iki kibazo ntikiri burangire mu munsi umwe cyangwa ibiri, kuko abakoze icyo cyaha turi benshi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko kandi turi benshi kandi ni mu itumba; ntitwashobora kuguma hanze. Uretse n’ibyo, ntibyatunganywa mu munsi umwe cyangwa ibiri, kuko muri ibyo twacumuye turi benshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko abantu ni benshi kandi ubu ni igihe cy'imvura nyinshi, ntitubasha guhagarara hanze kandi uwo murimo si uw'umunsi umwe cyangwa ibiri, kuko muri ibyo twacumuye cyane.