Ezra 10:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatware bacu nibabe ari bo baduhagararira. Abaturage bose ba buri mujyi bashatse abanyamahangakazi bajye bitaba ku matariki bazahamagarwaho, bazane n'abakuru n'abacamanza bo mu mijyi y'iwabo. Bityo iki kibazo kizatungane, maze Imana yacu idukureho umujinya wayo ukaze.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, abatware bacu nibagume hano mu izina ry’ikoraniro ryose, naho abo mu migi yacu bashatse abagore b’abanyamahanga bose, bazaze mu gihe kizaba cyabagenewe. Bazazane n’abakuru ba buri mugi n’abacamanza bawo, kugeza ubwo uburakari bw’Imana yacu bwatewe n’icyo cyaha twakoze, buzaba bumaze gucuba.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero abatware bacu nibagabanye iteraniro, maze abashatse abagore b'abanyamahangakazi mu midugudu yacu yose bajye baza mu bihe bitegetswe, bazanywe n'abatware b'umudugudu bose n'abacamanza bawo, bageze aho uburakari bw'Imana yacu buzatuviraho kandi iryo jambo rigasohozwa.”