Ezra 10:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago bemera iyo nama, maze batoranya umutambyi Ezira hamwe n'abatware b'amazu yose babavuzwe mu mazina. Nuko ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa cumi, abatoranyijwe batangira gusuzuma icyo kibazo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko abari barajyanywe bunyago babigenza nk’uko byari byavuzwe. Ezira umuherezabitambo atoranya abatware b’amazu akurikije imiryango bavukamo, buri wese agahamagarwa mu izina rye. Nuko bateranira hamwe ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa cumi, bagira ngo basuzume icyo kibazo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abavukiye mu bunyage babigenza batyo. Maze Ezira umutambyi n'abatware bamwe b'amazu ya ba sekuruza, uko amazu yabo yari ari, bose uko amazina yabo yari ari, baratoranywa, hanyuma ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa cumi bicazwa no kubigenzura.