Ezra 10:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Shekaniya mwene Yehiyeli wo mu nzu ya Elamu abwira Ezira ati: “Twacumuye ku Mana yacu, kuko twebwe Abisiraheli twashatse abanyamahangakazi twasanze muri iki gihugu. Ariko nubwo bimeze bityo turacyafite icyizere.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Shekaniya mwene Yehiyeli, wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati «Twahemukiye Imana yacu, turongora abagore twakuye mu banyamahanga, batuye iki gihugu. Nyamara, n’ubwo ari uko bimeze, Israheli iracyafite icyizere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Shekaniya mwene Yehiyeli umwe wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati “Twacumuye ku Mana yacu, dushaka abagore b'abanyamahangakazi bo mu mahanga yo mu bihugu, ariko noneho muri ibyo haracyariho ibyiringiro by'uko Abisirayeli bākira.