Ezra 10:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubu nimuze tugirane amasezerano n'Imana yacu, maze dusezerere abo bagore bose hamwe n'abana babo. Bityo twumvire inama wowe n'abakurikiza amabwiriza y'Imana yacu mwatugiriye. Ibyo tuzabikora dukurikije Amategeko yayo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, reka tugirane isezerano n’Imana yacu, tuyemerere ko tugiye kwirukana abo bagore bacu b’abanyamahanga n’abana babo, dukurikije inama y’umutegetsi wanjye n’iy’abatinya itegeko ry’Imana yacu. Dukwiye kugenza dutyo, dukurikije itegeko!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero none dusezerane isezerano n'Imana yacu, yuko dusenda abagore bose n'abana babyaye, dukurikije inama ya databuja n'iy'abahindira imishyitsi itegeko ry'Imana yacu, kandi bigenzwe nk'uko amategeko ategeka.