Ezra 10:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ezira ava aho yari ari imbere y'Ingoro y'Imana, ajya kwa Yehohanani mwene Eliyashibu. Agezeyo yanga kugira icyo arya n'icyo anywa, kubera ko yari yashegeshwe n'igicumuro cy'abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ezira ahaguruka aho yahoze imbere y’Ingoro y’Uhoraho, ajya mu cyumba cya Yohanani mwene Eliyashibu. Ahageze ntiyarya umugati kandi ntiyanywa amazi, kuko yari mu kababaro kubera ubuhemu bw’abajyanywe bunyago.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Ezira arahaguruka ava imbere y'inzu y'Imana ajya mu nzu ya Yehohanani mwene Eliyashibu, agezeyo ntiyagira icyo afungura kuko yababajwe n'igicumuro cy'abavuye mu bunyage.