Ezra 10:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma y'iminsi itatu, ni ukuvuga ku itariki ya makumyabiri y'ukwezi kwa cyenda, abagabo bose bo mu muryango wa Yuda n'abo mu wa Benyamini baraza bateranira i Yeruzalemu ku kibuga cy'Ingoro y'Imana. Kubera impamvu z'iryo teraniro no kubera imvura yagwaga, abantu bahindaga umushyitsi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abantu bose ba Yuda n’aba Benyamini bagera i Yeruzalemu nyuma y’iminsi itatu, barahakoranira; hari ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa cyenda. Imbaga yose iguma imbere y’Ingoro y’Imana, bahinda umushyitsi kubera icyo gikorwa, no kubera imvura nyinshi yagwaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abayuda n'Ababenyamini bose bateranira i Yerusalemu mu minsi itatu, kandi hari ku munsi wa makumyabiri w'ukwezi kwa cyenda. Abantu bose bicara mu muharuro imbere y'inzu y'Imana, bahindishwa umushyitsi n'ibyo kandi kuko hari imvura nyinshi.