Ezra 2:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore Abayahudi bo mu mazu Umwami Nebukadinezari wa Babiloniya yari yarajyanye ho iminyago. Baje mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bavuye muri Babiloniya, maze umuntu wese asubira mu mujyi gakondo w'iwabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore abantu bo muri icyo gihugu bari barajyanywe bunyago; ni bo Nebukadinetsari, umwami w’Abanyababiloni yari yarajyanye i Babiloni, hanyuma bagaruka i Yeruzalemu mu gihugu cya Yuda, buri muntu asubira mu mugi we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu n'i Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu w'iwabo ni aba.