Ezra 2:69 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Batanze bakurikije amikoro yabo, maze bashyira mu kigega cy'uwo mushinga ibiro ibihumbi bitanu by'izahabu, n'ibikoroto ibihumbi bitanu by'ifeza, batanga n'imyambaro ijana y'abatambyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bayatanze uko babishoboye, maze mu bubiko bwagenewe icyo gikorwa binjizamo amadarakima ya zahabu ibihumbi mirongo itandatu na kimwe, mini za feza ibihumbi bitanu, batanga n’amakanzu ijana y’abaherezabitambo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Batanga uko babashije, bashyira mu bubiko bw'ibikoreshwa umurimo dariki z'izahabu inzovu esheshatu n'igihumbi, n'indatira z'ifeza ibihumbi bitanu, n'imyambaro ijana y'abatambyi.