Ezra 3:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo abubatsi bashyiragaho urufatiro rw'Ingoro y'Uhoraho, haje abatambyi bafite impanda bahagarara bambaye imyambaro y'ubutambyi, Abalevi bakomoka kuri Asafu na bo bari bafite ibyuma birangīra, kugira ngo basingize Uhoraho nk'uko Dawidi umwami w'Abisiraheli yategetse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko bubaka imfatiro z’Ingoro y’Uhoraho. Bakizubaka, abaherezabitambo barabegera; bari bambaye imyambaro yabo kandi bavuza impanda, bakaba bari kumwe n’abalevi bene Asafu bafite ibyuma byirangira, kugira ngo basingize Uhoraho, nk’uko Dawudi, umwami wa Israheli yari yarabitegetse.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ubwo abubatsi bashingaga urufatiro rw'urusengero rw'Uwiteka, bashyiraho abatambyi bambaye imyambaro yabo bafite amakondera, n'Abalewi bene Asafu bafite ibyuma bivuga, ngo basingize Uwiteka nk'uko Dawidi umwami wa Isirayeli yategetse.