Ezra 3:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko bikiranya basingiza Uhoraho kandi bamushimira bagira bati: “Uhoraho agira neza, imbabazi agirira Abisiraheli zihoraho iteka ryose.” Nuko abantu bose basingiza Uhoraho baranguruye amajwi kubera ko urufatiro rw'Ingoro ye rushyizweho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Barangurura amajwi yabo, batangira kuririmbira Uhoraho no kumusingiza, bati «Kuko ari Umugwaneza, kandi ubudahemuka agirira Israheli buzahoraho iteka!» Maze imbaga yose ikarangurura ijwi isingiza Uhoraho, kuko Ingoro ye ibonye imfatiro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bikiranya basingiza Uwiteka bamushima bati“Erega Uwiteka ni mwiza!N'imbabazi agirira Abisirayeli zihoraho iteka ryose.”Maze abantu bose barangurura amajwi arenga basingiza Uwiteka, kuko urufatiro rw'inzu ye rushinzwe. 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11