Ezra 3:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko abatambyi n'Abalevi n'abatware b'amazu bageze mu zabukuru bari bazi Ingoro ya mbere y'Imana, babonye hashyizweho urufatiro rw'Ingoro nshya bararira cyane. Naho abandi bantu benshi ibyishimo birabasāba na bo barangurura amajwi yabo,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko bamwe mu baherezabitambo, mu balevi no mu batware b’umuryango bari bageze mu zabukuru, bariboneye Ingoro ya kera n’amaso yabo, barizwaga cyane no kubona ukuntu bubakaga imfatiro z’iyo Ngoro; naho abandi bagahanika amajwi banakoma mu mashyi kubera ibyishimo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko benshi mu batambyi n'Abalewi n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, ab'abasaza bari babonye inzu ya mbere, babonye urufatiro rw'inzu rushinzwe imbere yabo bararira cyane baboroga. Abandi benshi basakuza cyane bishima,