Ezra 3:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ku buryo nta muntu wabashaga gutandukanya urusaku rw'abari bishimye n'imiborogo y'abariraga. Abantu barangururaga amajwi urusaku rukumvikanira kure.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta washoboraga kandi gutandukanya urusaku rw’amashyi y’abishima n’urw’abarira, kuko amajwi yabo yarengaga, akumvikanira kure.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bituma abantu batabasha gutandukanya ijwi ry'ibyishimo by'abantu n'ijwi ryo kurira kwabo, kuko abantu basakuzaga amajwi arenga urusaku rukagera kure.