Ezra 3:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli bahemba ifeza abafundi babāzaga amabuye, kimwe n'ababāzaga za mwikorezi. Byongeye kandi baha Abanyasidoni n'Abanyatiri ibyokurya n'ibyokunywa n'amavuta y'iminzenze, kugira ngo na bo babazanire ibiti by'amasederi byo muri Libani, bakabicisha mu nyanja bakabigeza i Yope. Ibyo babikoze bashingiye ku burenganzira bahawe na Sirusi umwami w'u Buperesi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni bwo ababaji b’amabuye n’ab’ibiti bahawe feza, naho Abanyasidoni n’Abanyatiri bahabwa ibiribwa, ibinyobwa n’amavuta y’imizeti kugira ngo bazambutse inyanja ibiti by’amasederi, babivane muri Libani, babigeze i Yope, nk’uko Sirusi umwami w’Abaperisi yari yabitanzemo uruhushya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bahemba abubatsi n'ababaji impiya, ab'i Sidoni n'ab'i Tiro babaha ibyokurya n'ibyokunywa n'amavuta, kugira ngo bazane ibiti by'imyerezi babikura i Lebanoni, bakabizana ku nyanja bakabigeza i Yopa bakurikije itegeko bategetswe na Kuro umwami w'u Buperesi.