Ezra 3:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko mu kwezi kwa kabiri k'umwaka wakurikiye uwo bagarukiye i Yeruzalemu ahari Ingoro y'Imana, batangira kuyubaka. Zerubabeli mwene Salatiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki, n'abandi batambyi bagenzi be, hamwe n'Abalevi n'abantu bose bari baje i Yeruzalemu bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, bafatanya imirimo. Abalevi bamaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje, babashinga kuyobora imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro y'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri kuva aho bagereye ku Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yosadaki bifatanya n’abavandimwe babo b’abaherezabitambo, n’abalevi, ndetse n’abandi bose bari baratahutse bavuye mu bucakara bakagaruka i Yeruzalemu, maze batangira imirimo. Nuko abalevi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, babashinga kuyobora imirimo yo kubaka Ingoro y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mu mwaka wa kabiri uhereye aho bagereye ku nzu y'Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n'abandi batambyi n'Abalewi bene wabo, n'abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n'abayishagije, ngo bahagarikire umurimo w'inzu y'Uwiteka.