Ezra 3:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abalevi ari bo Yoshuwa n'abahungu be n'abavandimwe be, na Kadimiyeli n'abahungu be bakomokaga kuri Yuda, bari bafatanyije kuyobora abakoraga ku bwubatsi bw'Ingoro y'Imana. Bafashwaga n'Abalevi bakomokaga kuri Henadadi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze Yozuwe, abahungu be n’abavandimwe be, bashyira hamwe na Kadamiyeli, Binuwi na Hadawiya kugira ngo bayobore buri mukozi wese ukora ku Ngoro y’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yeshuwa ahagurukana n'abahungu be na bene se, Kadimiyeli n'abahungu be bene Yuda, na bene Henadadi n'abahungu babo n'Abalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi b'umurimo w'inzu y'Imana.