Ezra 4:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Turakumenyesha ko ba Bayahudi bavuye aho bageze ino i Yeruzalemu, none bakaba bubaka uwo murwa w'icyigomeke wuzuyemo ubugome. Bamaze gusana urufatiro none bagiye kuzuza urukuta.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
turamenyesha umwami ko Abayahudi bazamutse bava iwawe bakaza badusanga i Yeruzalemu, bariho bubaka bundi bushya wa mugi mubi wakunze kwigomeka. Batangiye kuzamura inkike, bamaze gupima urufatiro rwawo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nyagasani, umenye yuko ba Bayuda bavuye aho uri bakaza bakadusanga i Yerusalemu, ubu ngubu barubaka umudugudu mubi w'igomero kandi dore bujuje inkike, bamaze gusana urufatiro.